Events News

11 May

Nyabihu: Umuyobozi wa karere n'umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage beguye!

Written by 

Amakuru y’ubwegure bw’aba bayobozi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho Uwanzwenuwe

yemereye Igihe dukesha iyi nkuru ko yeguye ku mirimo ye, mu gihe ku rundi ruhande hari n'amakuru avuga ko na Visi Meya Mukansanga Clarisse nawe yeguye ku mirimo ye ku cyo nawe yise impamvu ze bwite.

Nyabihu Meya numwungirije ushinzwe imibereho myiza yabaturage beguye
Uwanzwenuwe Théoneste wayoboraga Nyabihu ngo yeguye ku mpamvu ze bwite nk'uko n'abandi begura babivuga.


Mukansanga Clarisse yari aherutse gushinjwa ko yanze kwakira buji yo gucana urumuri rw’icyizere mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye ku wa 12 Mata 2018 avuga ngo nibazihe abafite ababo bibuka.


Abaturage bari bitabiriye uyu muhango bavuze ko ‘abandi bayobozi bose bari ku murongo umwe bafite urumuri. Uwamuhereje buji [Mukansanga] aramubwira ngo yisubizeyo uyihereze bariya bo hirya, undi arongera aragaruka amuhereza ‘buji’ aramubwira ngo hereza bariya bo hirya nibo bafite ababo bari kwibuka, gusa uyu muyobozi yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko ayo magambo atigeze ayavuga.

Nyabihu Meya numwungirije ushinzwe imibereho myiza yabaturage beguye
Mukansanga Clarisse uherutse gushinjwa kwanga kwakira buji yo gucana urumuri rw’icyizere mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nawe yeguye ku mpamvu ze bwite.


Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’u Burengerazuba, imyaka ishize ntabwo kabashije kwitwara neza mu kwesa imihigo kabaga kahize.


Mu mwaka wa 2013/2014, Nyabihu yabaye iya 22, mu wa 2014/2015 nabwo iba iya 22, uwa 2015/2016 iba iya 23. Mu wa 2016/2017 yabaye iya 24. Guhera muri 2011/2012, aka karere ntikazi uko kuza mu myanya y’imbere ya 20 bisa.

Read 420 times
Rate this item
(0 votes)

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Events venues

Contact Address

Ibirori.rw

Boulevard de l’Umuganda, Kacyiru, Kigali, Rwanda

Phone: +250728716490

Email: info@ibirori.rw

About IBIRORI

We are the home of all event announcements.

Feel free to come and join us so that we can make dreams come true.