Events News

10 May

Ghana yatsinze itababariye u Rwanda muri Rugby

Written by 

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Rugby yatsizwe n’iya Ghana, nyuma yo kuyitsinda ibitego 57-0, mu irushanwa rya  Africa Bronze Cup 2018 riri kubera i Accra muri Ghana.

Iri rushanwa riri kubera mu murwa mukuru w’igihugu cya Ghana ryitabiriwe n’ibihugu bine birimo Ghana yaryakiriye, Lesotho, u Rwanda ndetse n’ibirwa bya Maurice.

Mu mukino ufungura iri rushanwa, ikipe y’u Rwanda yeretswe na Ghana ko iciriritse cyane, iyitsinda ibitego 29 mu gice cya mbere cy’umukino, mu cya kabiri iyongera 32 ku busa, byose hamwe biba 57-0 bw’u Rwanda.

Mu wundi mukino wabaye, Ibirwa bya Maurice byatsinze ibitego 49 kuri 16 bya Lesotho.African Bronze Cup 2018 izasozwa ku wa gatandatu w’iki cyumweru hakinwa umukino wa nyuma ku makipe azaba yashoboye kwitwara neza kurusha andi, mu gihe abiri ya nyuma azahurira mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.Ikipe izaba yegukanye iki gikombe izahita ibona tike yo kwitabira imikino ya Rugby Africa Silver Cup 2019 izaba mu mwaka utaha.

 

Read 254 times Last modified on Tuesday, 15 May 2018 16:35
Rate this item
(0 votes)

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Events venues

Contact Address

Ibirori.rw

Boulevard de l’Umuganda, Kacyiru, Kigali, Rwanda

Phone: +250728716490

Email: info@ibirori.rw

About IBIRORI

We are the home of all event announcements.

Feel free to come and join us so that we can make dreams come true.