Events News

10 May

Polisi ya Kenya yatangaje ko hamaze kumenyekana abantu 32 bapfuye bahitanwe n’ icyobo gifata amazi

Written by 

Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge wo uvuga ko kugeza ubu umaze gutabara abagera kuri 40, mu gihe abasaga 2000 basigaye ntaho kuba bagira.

Guverineri wa Nakuru, Lee Kinyajui yavuze ko ibikuta by’iki cyobo cyafataga amazi yakoreshwaga mu kuhira byashwanyaguritse, amazi agatembana ishuri ribanza ndetse n’amazu atabarika y’abaturage bari bahatuye ndetse banakorera mu mirima irimo iy’icyayi n’indabo.

Umwe mu barokotse witwa Wanjiku Ngigi w’imyaka 67 yavuze ko yarari mu rugo ari guteka ikawa, ubwo umukazana we yazaga akamubwira ko bagomba kujya ahantu hitaruye kuko kiriya cyobo kizwi nka ‘Patel Dam’ cyasandaye; umwe mu baturanyi be wari ufite ubumuga bwo kutabona ntiyabashije kurokoka.

Iki cyobo ni kimwe muri bitatu bifitwe n’umuhinzi ukomeye muri kariya gace, ubuyobozi butangaza ko bugiye gusuzuma niba afite ibyangombwa ndetse no kugenzura niba ibisigaye nabyo bidashobora guteza impanuka.

Imvura ikomeje kugwa muri iyi minsi imaze guteza ibiza bikomeje guhitana abatari bake muri Afurika y’Uburasizuba, aho nko muri Kenya kugeza ubu habarurwa abagera ku 162 bapfuye, mu gihe abasaga ibihumbi 220 inzu zabo zasenyutse.

Mu Mu Rwanda naho ibiza byatewe n’imvura kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka bimaze guhitana abasaga 200 mu gihe inzu zisaga 400 n’ibindi bikorwaremezo birimo imihanda n’ibiraro byangiritse.

Read 83 times
Rate this item
(0 votes)

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Events venues

Contact Address

Ibirori.rw

Boulevard de l’Umuganda, Kacyiru, Kigali, Rwanda

Phone: +250728716490

Email: info@ibirori.rw

About IBIRORI

We are the home of all event announcements.

Feel free to come and join us so that we can make dreams come true.