Events News

09 May

Chameleone ayoboye abahanzi bafite amafaranga menshi muri Afurika y’i Burasirazuba

Written by 

Abahanzi bo muri afurika y’iburasirazuba ni bamwe mubamaze kuzamura urwego bazwiho kuruhando mpuzamahanga, ahuzanga batumirwa mu bitaramo bikomeye hanze y’afurika bakahavana agatubutse ndetse bakanahacururiza ibihangano byabo cyane doreko haba hanatuye n’abanyafurika benshi bakurikirana ibihangano byabo bakunda.

Umuziki utunga uwukora ndetse bikagera ku rwego rushimishije, abahanzi cyangwa abashora imari muri aka kazi usanga hari aho bavuye naho bageze, mu gushaka kumenya byimbitse uko abahanzi bahagaze mu bijyanye n’agaciro k’imitungu bafite, twifashishije urubuga naijaquest.com rwakoze uru rutonde rw’abahanzi bafite ubutunzi kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2018.

1.Jose Chameleone:

 

Joseph Mayanja wamamaye nka Dr.Jose Chameleone ni umwe mu bahanzi b’ibihe byose muri Uganda, kuva 1996 akora ‘Bageya’ kugeza kuri Champion aherutse gushyira hanze, umuziki umaze kumugeza ku mitungo ya miliyoni 5 z’Amadorali ya Amerika

2.Diamond Platnumz:

 

Naseeb Abdul Juma uyu arazwi cyane mu karere, yavukiye mu Ntara ya Kigoma ho muri Tanzaniya aza kwamamara mu ndirimbo ‘my Number one’ yaje no gusubiranamo na Davido,  amaze gukura mu muziki dore ko  yawutangiye 2009, akaba amaze kugera kuri byinshi bimushyira ku mwanya wa 2 n’akayabo ka miliyoni 4 z’Amadorali ya Amerika.

 

3.Akothee:

h

Akothee, umunyakenyakazi wavukiye Kisumu, gusa ubu yibera Mombasa ari naho akorera ubucuruzi bwe yatangije  amafaranga yakuye mu muziki, azwi mu ndirimbo “Sweet love” yamamaye cyane mu mwaka wa 2016 ubwo yegukanaga igihembo cy’umuhanzi w’umugore witwaye neza muri Afrima2016, umutungo we ubarirwa muri miliyoni 3.5 z’amadorali y’Amerika

4.Jaguar:

 

Charles Njagua Kanyi (Jaguar), uyu muramuzi azwi mu ndirimbo yabiciye bigacika yitwa Kigeugeu,   ubu ni Umudepite mu Nteko Nshangamategeko ya Kenya ari nacyo gihugu akomokamo, umutungo we ubarirwa muri Miliyoni 3 z’Amadorali ya Amerika

5.Emmanuel Jal:

 

Nushaka umwite Jal Jok, kuko niyo mazina yiswe n’ababyeyi be, uyu yavukiye muri Sudani y’Amajyepfo gusa akorera umuziki cyane muri Kenya, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Music of war child’ cyane ko ise umubyara ari umusirikare wa Sudani y’Epfo, imitungo ye ibarirwa muri miliyoni 2 z’Amadorali ya Amerika.

Read 63 times Last modified on Tuesday, 15 May 2018 16:37
Rate this item
(0 votes)

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Events venues

Contact Address

Ibirori.rw

Boulevard de l’Umuganda, Kacyiru, Kigali, Rwanda

Phone: +250728716490

Email: info@ibirori.rw

About IBIRORI

We are the home of all event announcements.

Feel free to come and join us so that we can make dreams come true.