Events News

03 May

Liverpool yasezereye Roma ku bitego 7-6 isanga Real Madrid ku mukino wa nyuma

Written by 

.

Mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cya UEFA Champions League wahuje ikipe ya Roma na Liverpool, warangiye ari ibitego 4-2, iyi kipe yo mu Butaliyani isezererwa ku bitego 7-6.

Liverpool yatangiye neza ifungura amazamu ku munota wa cyenda w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Sadio Mane nyuma yo gutakaza umupira kwa Radja Nainggolan gusa bifatinze, Roma yishyura ku munota wa 15 ubwo Dejan Lovren yakizaga izamu umupira ukagonga umutwe wa James Milner ukajya mu izamu.

Ku burangare bwa ba myugariro ba Roma, Wijnaldum yatsindiye Liverpool igitego cya kabiri ku munota wa 25 maze bibasaba gutegereza umunota wa 53 ubwo El Shaarawy yateraga ishoti rikomeye mu izamu, Karius akuyemo umupira usanga Edin Dzeko wahise yishyura.

Abafana ba Roma bari bizeye kugerera Liverpool mu kebo kamwe na BARCELONEAbafana ba Roma bari bizeye kugerera Liverpool mu kebo kamwe na BARCELONE
Aba Liverpool bo bari bafite icyeizere cyo kugera ku mukino wa nyumaAba Liverpool bo bari bafite icyeizere cyo kugera ku mukino wa nyuma

Sadio Mane yatsinze igitego cya mbere cyabonetse muri uyu mukinoSadio Mane yatsinze igitego cya mbere cyabonetse muri uyu mukino
Dzeko yishyuriye Roma iminota mike nyuma y'uko amakipe yombi avuye kuruhukaDzeko yishyuriye Roma iminota mike nyuma y’uko amakipe yombi avuye kuruhuka

Nyuma yo gutsinda igitego cyashyize Roma imbere mu mukino ku munota wa 86 ku ishoti rikomeye, Radja Nainggolan yatsinze penaliti ya nyuma yabonetse mu mukino ubwo myugariro wa Liverpool yakoraga umupira mu rubuga rw’amahina, iki gitego cyo ku munota wa nyuma w’inyongera gituma Roma itsinda umukino ku bitego 4-2 gusa isezererwa ku bitego 7-6 mu mikino yombi.

Radja Nainggolan yatsindiye Roma ibitego bibiri mu minota 7 ya nyumaRadja Nainggolan yatsindiye Roma ibitego bibiri mu minota 7 ya nyuma
Liverpool bishimiye kugera ku mukino wa nyumaLiverpool bishimiye kugera ku mukino wa nyuma
Jurgen Klopp yishimira igitego cya Sadio Mane Jurgen Klopp yishimira igitego cya Sadio Mane

Liverpool isanze Real Madrid ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzaba tariki ya 26 Gicurasi i Kiev. Iyi kipe yo muri Espagne yageze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ubwo yasezereraga Bayern Munich ku bitego 4-3 nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wo kwishyura.

Liverpool yaherukaga ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa mu 2007 ubwo yatsindwaga na Milan AC ibitego 2-1.

itewe n’uko umukino ubanza wabereye mu Bwongereza warangiye Liverpool itsinze 5-2. Ibitego bibiri bya Radja Nainggolan, icya Edin Dzeko n’ikindi cyitsinzwe na Milner byari bihagije ngo benshi batagingiye guketereza ibyo iyi kipe yakoreye FC Barcelone mu cyiciro kibanza, ariko igitego cyabo cya nyuma cyinjiye ku isegonda rya nyuma ry’umukino agahinda gataha mu mitima y’Abataliyani.

ROMA XI: Alisson 6.5; Florenzi 6, Manolas 5, Fazio 5, Kolarov 6; Pellegrini 4 (Under 53, 5.5), De Rossi 6 (Gonalons 70, 5), Nainggolan 6.5; Schick 5, Dzeko 7, El Shaarawy 6 (Antonucci 75, 5).

Abasimbura batakoreshejwe: Skorupski, Jesus, Peres, Gerson.

LIVERPOOL XI: Karius 6.5; Alexander-Arnold 5 (Clyne 90), Van Dijk 7, Lovren 6, Robertson 6.5; Wijnaldum 7, Henderson 7.5, Milner 7; Salah 6.5, Firmino 7.5 (Solanke 86), Mane 8 (Klavan 83).

Abasimbura batakores

Read 155 times Last modified on Friday, 04 May 2018 16:29
Rate this item
(0 votes)

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Events venues

Contact Address

Ibirori.rw

Boulevard de l’Umuganda, Kacyiru, Kigali, Rwanda

Phone: +250728716490

Email: info@ibirori.rw

About IBIRORI

We are the home of all event announcements.

Feel free to come and join us so that we can make dreams come true.