Events News

27 April

Yibye SACCO miliyoni zisaga 3 z’amafaranga y’u Rwanda aburirwa irengero!

Written by 

Baturage Jean Nepomscene wari umucungamutungo muri Sacco Isange y’umurenge wa Karama ho mu Karere ka Nyagatare yibye arenga miliyoni

3Frw ahungira Uganda.Baturage Jean Nepomscene wari umucungamutungo muri Sacco Isange y’umurenge wa Karama ho mu Karere ka Nyagatare yibye arenga miliyoni 3Frw ahungira Uganda.

nyagatare111
Ibi bikaba ari ibyemejwe na Perezida w’inama y’ubutegetsi ya SACCO Isange Karama, Bwana Ndagijimana Fredrick wavuze ko uwo mucungamutungo yari amaze imyaka umunani akorera iyi SACCO atazi icyamuteye ubu bujura gusa agakeka ko yaba ari andi makosa ashobora kuba yarakozwe mbere, agatinya ubugenzuzi bwazabaho agahitamo gukuramo ake karenge.


Baturage ngo yari yazindukiye mu kazi bisanzwe, yasohotse aho yatangiraga serivise abwiye bagenzi be ko agiye kugura ikarita ya telefone ntiyongera kugaruka, kuko ngo yahise atega moto anyura ku mupaka wa Mukoki yerekeza iya Uganda, mu gihe ubugenzuzi bumaze gukorwa bugaragaza ko ngo yatwaye amafaranga miliyoni 3.194.800frw.


Ndagijimana yamaze impungenge abanyamuryango b’iyi koperative ko n’ubwo bibwe nta gihombo gikomeye bagira kuko bari barungutse, yongeraho ko inzego z’umutekano zatangiye gukurikirana uwo mucungamutungo kugira ngo atabwe muri yombi.

Read 796 times Last modified on Friday, 27 April 2018 18:09
Rate this item
(0 votes)

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Events venues

Contact Address

Ibirori.rw

Boulevard de l’Umuganda, Kacyiru, Kigali, Rwanda

Phone: +250728716490

Email: info@ibirori.rw

About IBIRORI

We are the home of all event announcements.

Feel free to come and join us so that we can make dreams come true.