Events News

12 April

Abakozi ba Airtel-Tigo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata.

Written by 

 kuri uyu wa gatatu taliki 11 Mata 2018 nibwo Aba bayobozi  ba airtel- Tigo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa

Nyamata ni Mu gihe abanyarwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abtutsi muri 1994 ,Ubuyobozi  ndetse n’abakozi b’ikigo cy’itumanaho cya Airtel-Tigo Rwanda  basuye urwibutso rwa Jenoside  rwa Nyamata  banunamira Inzirakarengane  zirenga Ibihumbi 45 z’abatutsi ziciwe aho i Nyamata.

urw2

Umuyobozi mukuru wa Airtel-Tigo, Philip Amoateng, mu kiganiro kigufi, yavuze ko kwibuka ari igikorwa k’ingirakamaro kuko bifasha abantu kumva ko Jenoside idakwiye kongera kugaruka ukundi.Umuyobozi mukuru wa Airtel-Tigo, Philip Amoateng, mu kiganiro kigufi, yavuze ko kwibuka ari igikorwa k’ingirakamaro kuko bifasha abantu kumva ko Jenoside idakwiye kongera kugaruka ukundi.

Ati”Ndizera ko Kwibuka ari ingirakamaro ndetse nkaba navuga nti ‘ibi bintu ntibizongere kubaho ukundi’, mureke twishyire hamwe dusakaze amahoro n’ubumwe bizadufasha mu bihe bir’imbere. Kwibuka, kuganira amaso ku maso  ku byabaye mu Rwanda bizatuma dukomeza kumva ko igikorwa nk’iki cya Jenoside kidafite umwanya muri sosiyete.Ati”Ndizera ko Kwibuka ari ingirakamaro ndetse nkaba navuga nti ‘ibi bintu ntibizongere kubaho ukundi’, mureke twishyire hamwe dusakaze amahoro n’ubumwe bizadufasha mu bihe bir’imbere. Kwibuka, kuganira amaso ku maso  ku byabaye mu Rwanda bizatuma dukomeza kumva ko igikorwa nk’iki cya Jenoside kidafite umwanya muri sosiyete.

urwi gatatu

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ndetse no gutemberezwa bimwe mu bice by’ingezi  by’urwo rwibutso bashyize indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zaguye muri iyo kiliziya aho babashije kwibonera  imwe mu mibiri igaragaza uko ubwo bwicanyi bwakozwe.Nyuma yo gusobanurirwa amateka ndetse no gutemberezwa bimwe mu bice by’ingezi  by’urwo rwibutso bashyize indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zaguye muri iyo kiliziya aho babashije kwibonera  imwe mu mibiri igaragaza uko ubwo bwicanyi bwakozwe.

urwibutso

Uru rwibutso rwa Nyamata rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside ni rumwe mu zibumbatiye amateka yaranze  u Rwanda mu gihe cya Jenoside aho Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Nyamata bahiciwe mu gihe bari bizeye ko baharokokera.Uru rwibutso rwa Nyamata rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside ni rumwe mu zibumbatiye amateka yaranze  u Rwanda mu gihe cya Jenoside aho Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Nyamata bahiciwe mu gihe bari bizeye ko baharokokera.

Read 107 times Last modified on Thursday, 12 April 2018 11:30
Rate this item
(0 votes)

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Events venues

Contact Address

Ibirori.rw

Boulevard de l’Umuganda, Kacyiru, Kigali, Rwanda

Phone: +250728716490

Email: info@ibirori.rw

About IBIRORI

We are the home of all event announcements.

Feel free to come and join us so that we can make dreams come true.