18 July

Service Magazine yashyize Airtel-Rwanda ku mwanya wa mbere!

Written by 

Mu matora yakozwe na Service Magazine ku

rubuga rwa Twitter, yasize abanyarwanda bemeje ko Airtel itsinze ku manota 45%.
Nk’uko Airtel-Rwanda ikomeje kuza ku isonga mu gutanga serivisi nziza ku bafatabuguzi bayo, kuri ubu iyi sosiyeti y’itumanaho ikomeje gutanga internet yihuse kandi igezweho nk’uko n’amatora yakozwe na Service Magazine yabigaragaje ko ari yo ifite internet yihuta kandi yizewe, dore ko nayo ifite intego yo gukomeza iyi gahunda yiyemeje yo kugeza ibyiza ku banyarwanda kuko babikwiye, aho Airtel-Rwanda nta gahunda yo gutakaza uyu mwanya n’icyizere yagiriwe.

Bwana Moses Abindabizemu, Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Airtel-Rwanda, avuga ko bakomeje gutera intambwe mu guha abakiriya babo ibyiza bitandukanye, aho bagenda banongera ibikorwaremezo.
Bwana Abindabizemu yagize ati: "Airtel Rwanda irimo iratera intambwe mu gukomeza guha ibyiza abakiriya bayo, ibagezaho ibyo ikora ku buryo buhendutse ndetse na serivisi nziza kandi yihuse kugira ngo bayikoreshe ntacyo bishisha, cyane cyane internet. Twashyize imbaraga mu gutanga internet, aho twongereye ibikorwaremezo bya internet ya 3G LTE, kugira ngo abakiriya bacu bakomeze kuryoherwa no kunogerwa na internet yihuta."

Service Magazine yashyize Airtel Rwanda ku mwanya wa mbere1

Bwana Moses Abindabizemu, Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Airtel-Rwanda.

Abindabizemu yakomeje avuga ko baherutse gushyiraho serivisi ya the MaxPack, ikoresha internet no guhamagara icyarimwe, mu rwego rwo gukomeza kubaha ibyiza, kuko umukiriya uyiguze aba ashobora guhamagara inshuti n’abavandimwe ndetse akanakoresha internet, byose ku giciro gihendutse cyane.

Read 142 times Last modified on Wednesday, 19 July 2017 15:01
Rate this item
(0 votes)

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Events venues

Contact Address

Ibirori.rw

Boulevard de l’Umuganda, Kacyiru, Kigali, Rwanda

Phone: +250728716490

Email: info@ibirori.rw

About IBIRORI

We are the home of all event announcements.

Feel free to come and join us so that we can make dreams come true.